Umusore w’ i Rulindo wakoze ibidakorwa ,yafatiwe i Rusizi ntabwo amaze gukora ikindi cyaha ,uko byagenze

 

Kwizera Bosco w’imyaka 27 washakishwaga n’Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rulindo akekwaho kwica se wabo witwa Mpamije Jean Marie Vianney, yafatiwe mu cyuho yiba ibigori mu murima uherereye mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.Kwizera afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe nyuma yo gufatwa n’Irondo ry’Umurenge wa Kamembe.

 

Umwe mu bagize Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kamembe, yavuze ko ubwo irondo ry’umwuga ryari mu kazi karyo, mu ma saa kumi z’urukerera ryafatiye mu cyuho Kwizera Bosco mu murima w’ibigori mu gishanga cy’Umudugudu wa Nkurunziza, Akagari ka Gihundwe.Uyu musore wafatanywe umufuka w’ibigori w’ibilo 25, yari afite urwembe mu mufuka, arukuramo ashaka kurukebesha umunyerondo wari umufashe.

Bagenzi be bahise batabara bararumwaka batangira kumusaka ngo barebe niba nta kindi gikomeretsa cyangwa cyica afite.Ati: “Bahise baduhamagara nk’abashinzwe umutekano mu murenge. Mu kumusaka twamusanganye agapapuro kariho amazina menshi y’abantu tugenda tubahamagara ngo tumenye abo ari bo n’uburyo baziranye.”Arakomeza ati: “Hari uwo twagezeho atubwira ko ari se wabo ukora muri kompanyi ishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali, ko uwo musore ari uwo muri Rulindo tumukomeza kuko ashakishwa, yasize yishe se wabo, akaba umuvandimwe w’uwo ucunga umutekano bari baramubuze.”

Avuga ko bacyumva iyo nkuru babajije umusore akemera ataruhanyije kwica se wabo Mpamije Jean Marie Vianney,wari utuye mu Mudugudu wa Rusura, Akagari ka Nyirabirori, Umurenge wa Tumba, Akarere ka Rulindo.Yavuze ko yamwishe afatanyije na mugenzi we witwa Ndagije ucururiza ahitwa ku Kirungu aho i Rulindo, bamuziza ko yamutanzeho amakuru ko ajya amukubita, uyu musore abahawe aya makuru na we baramukubita yiyemeza kuzamwica.

Anavuga ko ubwo yamwicaga, uyu se wabo yari yabanje kurwana na se w’uyu musore witwa Rutayisire Camarade, ntavuga ariko ibyo bapfaga.Avuga ko nyuma yo kwica se wabo yahise acikira i Rusizi, akaba yararaga aho abonye mu bigunda no mu mirima y’ibigori ari ho yaboneye n’ibyo yibaga.

Abajijwe igihe yiciye se wabo n’uburyo yamwishe, uyu musore yagize ati: “Kuko data wacu yibanaga, kugira ngo atazankeka nabanje kubana na we icyumweru cyose nk’umwana mu rugo aranyizera. Ibyo kuba yaranshinjaga kumukubita nanjye bakankubita n’akababaro natewe n’uko bankubise abona ko kashize, no kuba yarwanye na papa abona ko bitambabaje? dukomeza kubana mu nzu ye.”

Yarakomeje ati: “Namwiciye mu nzu ye nkoresheje ishoka ku wa 6 Ugushyingo 2025, mfatanyije n’uwo Ndagije nari nahazanye nk’inshuti yanjye data wacu abona nta kibazo. Nkimwasa iyo shoka naketse ko atahwanye, yasakuza ngafata, mushyira supagolo mu kanwa ndafatanya tumukururira mu gikoni tumutwikisha ibikori by’intusi, n’imyenda twari twabanje kuhasasa.”

Avuga ko bagikora ayo marorerwa yigiriye inama yo guhugira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aciye i Rusizi.Yateze imodoka ageze muri Gare ya Rusizi, kubera umunaniro mwinshi n’igihunga yari afite, no kutahamenya asinzirira muri gare, igikapu yari afite cyarimo imyambaro n’ibyangombwa bye barakimwiba, abura uburyo yajya i Bukavu, atangira kwihishahisha mu Mujyi wa Risizi.Avuga ko yashakishije inzu abamo ngo ajye akora ubukarani cyangwa indi mirimo muri uyu mujyi n’ijoro yibe, aho ayibonye bakamubwira ko batamucumbikira nta byangombwa afite ukwezi hafi n’igice yari abimaze mu ruzerero.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Rusizi zatangiye gukorana n’iz’Akarere ka Rulindo, ngo uyu musore agezwe aho yakoreye icyaha abiryozwe, na ho ibigori yafatanywe bisubizwa nyirabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Panuel, avuga ko uyu musore uvuga ko yagarukiye mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye, yafatiwe mu murima w’ibigori byari mu gishanga cy’Umudugudu wa Nkurunziza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.Ati: “Mu gukusanya amakuru no gushaka umwirondoro we neza kuko yavugaga ko atari uw’I Rusizi ni bwo hamenyekanye ko ari uwo mu Karere ka Rulindo, aniyemerera ko yahavuye acitse yishe sewabo. Ibyo byose biri mu iperereza no guhuza amakuru n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ngo ibye bimenyekane neza.”Yabwiye n’abandi batekerezaga ko bakora ibyaha mu tundi Turere bagahungira i Rusizi, gusubiza amerwe mu isaho kuko bitaborohera kuko ubuyobozi bufatanyije n’abaturage mu rugamba rwo guhashya ibyaha.