Uko abantu bane barimo umukozi w’ Umurenge bisanze mu maboko atari ayabo

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze abantu bane barimo umukozi w’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye ushinzwe Abakozi n’Imari, Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Nyamabuye, Ushinzwe imisoro (NGALI) muri uwo murenge n’Uhagarariye DASSO bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi bwakorewe uwitwa Habineza Felecien wakekwagaho kwiba inka.Amakuru agera mu itangazamakuru avuga abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Ngoma na Rusatira mu gihe dosiye igitunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Iperereza ryagaragaje ko abafashwe uko ari bane bagiye mu Murenge wa Ruhashya ahari hibwe inka bikekwa ko Nyakwigendera Habineza Felecien ari we wayibye, bamujyana mu wundi murenge wa Rwaniro ngo barahamukubitira kugeza ashizemo umwuka.Uhagarariye DASSO mu Murenge wa Rwaniro we ngo iperereza ryagaragaje ko yamenye amakuru ko mu murenge bari kuhakubitira ukekwaho ubujura, ntiyagira icyo abikoraho.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake. Iki ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Hari kandi icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye nacyo giteganywa n’ingingo ya 243 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva k’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 300.000 Frw na 500.000 Frw.Hari kandi n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 300.000 Frw na 500.000 Frw.Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yerekanye ko nta hantu mu mategeko hateganyijwe igihano cyo gukubita umuntu ku bw’ibyo yakoze.Ati “Nta hantu mu mategeko y’u Rwanda hateganyijwe igihano cyo gukubita. Kubw’ibyo nta muntu n’umwe cyangwa umuyobozi uwo ari we wese ukwiriye gukubita umuntu.”RIB yihanangirije abantu bose, ibasaba kwirinda kwihanira kuko bihanwa n’amategeko.