Ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu ukomoka muri Uganda, Muhammad Ssenoga Kagawa, wageze i Kigali kugira ngo asoze ibiganiro byo kwerekeza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukinira Express FC, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho aje nk’igisubizo ku busatirizi bwa Rayon Sports yifuza kwiyubaka mu gice cya kabiri cya Shampiyona.
Kagawa si umukinnyi uje kugeragezwa kuko aje afite imibare imuvugira. Kugeza ubu, ni we uyoboye abandi ba rutahizamu bose muri Shampiyona ya Uganda (Uganda Premier League), aho afite ibitego bitandatu (6) mu mikino 10 gusa amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Uyu mwanya awusangiye na Patrick Kaddu wa Kitara FC na we umaze gutsinda ibitego bingana n’ibye.
Nta gihindutse arakora imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025, ibera mu Nzove.Uretse kuba ari rutahizamu ukunda kunyura ku mpande asatira cyangwa inyuma ya ba rutahizamu, Kagawa afite ubunararibonye buhagije kuko yanyuze mu makipe y’ibihangange muri Uganda arimo KCCA FC, SC Villa, Wakiso Giants na Tooro United.
Rayon Sports iri gukora ibiganiro n’abakinnyi batandukanye kuko yifuza gusoza igice cya mbere cya Shampiyona yiyubatse neza kugira ngo ibashe guhangana na mukeba wayo APR FC na Police FC ziyiri imbere ku rutonde rwa Shampiyona.
