FDLR yagabye igitero gikomeye abantu bane bahita bahasiga ubuzima I Walikale

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zagabye igitero mu mudugudu wa Tuonane wo muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, zica abantu bane.Amakuru avuga ko abarwanyi bagabye icyo gitero bari bayobowe n’uwiyita Jenerali uzwi ku izina rya Mudayongwa.

Abo barwanyi ubwo bageraga muri ako gace, bahise batwika ingo z’abaturage bari bakiryamye. Ni muri ubwo buryo abantu bane bapfuye batwitswe, mu gihe abarokotse icyo gitero bahise bahungira mu midugudu ya Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.Kuri ubu umubare w’abapfuye uracyari uw’agateganyo, nk’uko bivugwa n’abayobozi gakondo bo muri Groupement ya Waloa Loanda kiriya gitero cyagabweho.

Bavuga kandi ko intandaro ya kiriya gitero ari amakimbirane ashingiye ku butaka ari hagati y’uwiyita Jenerali wa Mudayongwa wa FDLR n’abaturage bo mu midugudu itandukanye.Mudayongwa ngo avuga ko afite ubutaka muri ako gace avuga ko yaguze n’abasaza baho; ibyakunze guterwa utwatsi n’abaturage.

Uyu kandi mbere yo kwirara mu baturage ngo yari yarabasabye kuva muri uwo mudugudu, kugira ngo ahakorere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworoziMu bapfuye bamaze kumenyekana harimo abarwanyi babiri ba Wazalendo bo mu mutwe witwaje intwaro wa Mai-Mai Kifuafua.