Imodoka y’Karere ka Musanze yaritwaye abayobozi bagiye gutanga ibiganiro ku munsi wa Mwarimu yakoze impanuka kubw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.Iyi modoka y’Akarere yakoze impanuka kuri uyu wa Gatanu Ukuboza 2025 igeze mu Murenge wa Shingiro Akagali ka Kibugizo aho bakunda kwita Ruhekura.
Iyi modoka yaririmo abayobozi batandukanye barimo Gitifu w’Umurenge wa Shingiro n’abakozi bari baturutse mu Karere bagiye gutanga ikiganiro ku munsi wa Mwarimu muri GS Shingiro.
Uwaduhaye amakuru avuga ko iyi modoka yagonze ibuye bituma ita umuhanda ibarangukira mu kabande.Kugeza ubu abari bayirimo bose bakuwemo bakiri bazima.Abakomeretse barimo na Gitifu bajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri kugirango bitabweho n’abaganga.
