Byiringiro Lague yatunguranye azana umugore we kuri Sitade atanga ubutumwa ,bukomeye ku makipe bahanganye

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yazanye umugore we ku kibuga mu mukino baraye banganyijemo na Al Hilal maze avuga ko ari ubutumwa yashakaga gutanga ku bantu bateze iminsi urugo rwe.
Kubera amakarita 3 y’umuhondo, ntabwo byiringiro Lague yigeze akina umukino w’ejo hashize, yawurebeye muri stade nk’abandi bafana bose.

Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande akaba yari yazanye n’umugore we ndetse n’abana babo babiri bose baje kureba uyu mukino.Nyuma y’uyu mukino, Byiringiro Lague akaba yavuze ko bwari ubutumwa yashakaga gutanga ku bantu bamaze iminsi bavuga ibintu bitandukanye ku rugo rwe.Ati “Namwe mwabibonye. Bwari ubutumwa nashakaga gutanga.”Abajijwe niba ibivugwa bitajya bimuteranya n’umugore we, yagize ati “Oya kandi njyewe meze neza? Mwiza kunteranya.”

Byiringiro Lague akunze kugarukwaho mu itangazamakuru hanze y’ikibuga, yakunze kuvugwa mu rukundo na Dj Crush bose barabihakana, uheruka ni uwitwa Sozera Elua na we wabihakanye avuga ko ari inshuti ya musaza we.Uyu musore uba utorohewe, ibyamuvuzweho byo ni byinshi, hari n’abinjira mu muryango we imbere bakavuga ko abana atari abe ndetse ko we n’umugore we batabanye neza, kumuzana ku kibuga ni mu rwego rwo kubasubiza nk’uko yabyivugiye.