Ngaya amabwiriza yashyizweho n’ Itorero ADEPR agenga abahanzi ,amakorali n’ amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana

Itorero ADEPR ryashyize hanze amabwiriza mashya agenga abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (worship teams), arimo ihame rishya rivuga ko nta muntu wemerewe gukora umuziki ku giti cye ari munsi y’imyaka 18.Aya mabwiriza mashya yasohotse ku wa 17 Ugushyingo 2025, agaragaza neza uko abahanzi n’abaririmbyi babarizwa muri ADEPR bakwiye kwitwara, cyane cyane ku bijyanye n’imico, imyambarire n’uburyo bagaragaza umurimo bakora. Itorero rivuga ko umuhanzi ukiri munsi y’imyaka 18 atemerewe gushyira hanze ibihangano bye cyangwa kubikoresha mu ivugabutumwa, keretse amaze kubiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’Itorero kandi yujuje imyaka isabwa.

Muri aya mabwiriza, ADEPR yibutsa ko umuhanzi cyangwa umuririmbyi wese akwiye kuba afite indangagaciro z’umukristo zikomeye, harimo kurangwa n’imbuto z’Umwuka Wera, kwirinda ingeso mbi no gukiranuka mu mibereho ye ya buri munsi. Abaririmbyi bose kandi basabwa kugira Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo, bakirinda imyambarire idahesha icyubahiro umurimo bakora.

Ku birebana no gutumira korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, ADEPR yashyizeho inzira zisesuye z’aho ubutumire bukwiye kunyura bitewe n’aho iryo tsinda ribarizwa:Iyo ari mu rwego rumwe rwa Paruwase, Ururembo cyangwa Itorero, hagomba kubaho kwandikirana ku nzego bireba.

Iyo ubutumire buvuye mu yindi muryango w’iyobokamana cyangwa mu kindi gihugu, busabwa kunyuzwa ku Mushumba Mukuru hakamenyeshwa Ururembo rubifite mu nshingano.Itorero ryibukije ko aya mabwiriza atareba amatsinda y’abaririmbyi gusa, ahubwo ko n’abahanzi ku giti cyabo babarizwa muri ADEPR bagomba kuyakurikiza. Uwazarengaho azahanishwa ibihano bishobora kuba uguhabwa igihano cyo kugawa, guhagarikwa by’igihe gito cyangwa guhagarikwa burundu bitewe n’uburemere bw’ikosa.

Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Rev. Isaïe NDAYIZEYE, Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda.