Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rusesheje inzego zose z’ubuyobozi za Rayon Sports, nyuma yo gusuzuma imikorere y’iri shyirahamwe hagasanga hakenewe inzibacyuho kugira ngo hongerwe imiyoborere isobanutse kandi inoze.
Mu rwego rwo gukurikirana imikorere ya buri munsi no gutegura inzira y’amatora y’ubuyobozi bushya, RGB yashyizeho Komite y’Agateganyo izamara amezi atatu.

Iyi komite ishinzwe kunoza imiyoborere, kuvugurura imiterere y’inzego no gutegura uburyo bushya buzashingirwaho mu gihe amatora y’ubuyobozi bushya azaba agezweho, hagamijwe guteza imbere imikorere ya Rayon Sports no kongera icyizere cy’abanyamuryango n’abakunzi b’iyi kipe.
