Abantu bane barimo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ni bo baguye mu mirwano yaraye ibereye mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo,Ni imirwano yasakiranyije FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo isanzwe ifatanya na yo mu ntambara irwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt. Reagan Kalonji Mbuyi, yatangaje ko iriya mirwano yakurikiye akavuyo katejwe na Wazalendo zabanje kurasa amasasu mu mujyi, ibyaciye igikuba muri Uvira.
Kalonji yavuze ko nyuma byabaye ngobwa ko FARDC itabara, imirwano isiga abantu bane ari bo bapfuye, abandi babarirwa muri 14 barakomereka.Yagize ati: “Gutabara kwa FARDC kwakurikiye ukurasana kutemewe kw’imitwe ibiri, Wazalendo zitari iz’ukuri kwatumye habaho imibare y’agateganyo y’abantu bane bapfuye, barimo umusirikare umwe wa FARDC, Wazalendo babiri ndetse n’umusivile umwe wari umumotari; na ho abandi 14 barimo abasivile 9, abasirikare babiri ba FARDC ndetse n’aba-Wazalendo batatu barakomereka.”
FARDC yunzemo ko iriya mirwano yasize hafashwe imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47 zari zitunzwe n’abantu batabyemerewe.
Si ubwa mbere FARDC na Wazalendo barwanira muri Uvira.
Muri Gashyantare uyu mwaka nyuma gato y’uko AFC/M23 yari imaze kwigarurira Umujyi wa Bukavu, impande zombi zarwaniye iminsi itatu mu mujyi wa Uvira, hapfa ababarirwa muri 20 abandi benshi barakomereka.Muri Nzeri uyu mwaka na bwo impande zombi zamaze igihe zirwana, nyuma y’uko Wazalendo zari zitambitse icyemezo cyo gushyiraho Général de Brigade Olivier Gasita wari wagizwe Umuyobozi Wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za Congo Kinshasa ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Uvira ikomeje kuba isibaniro ry’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa, mu gihe uyu mujyi ukiri kuri gahunda y’uduce umutwe wa AFC/M23 ufite gahunda yo kwigarurira.
