Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), zatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage 89 mu cyumweru kimwe mu Burasirazuba bwa RDC.Izi ngabo zabitangaje ku wa 21 Ugushingo 2025, zivuga ko ADF imaze kwica abarenga 89 barimo abagore 20, guhera ku 13 – 19 ugushyingo 2025, muri Teritwari ya Lubero yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Izi ngabo zasobanuye ko uyu mutwe wagabye ibitero ku bitaro bya Kiliziya ya Byambwe, ukica abantu 17 barimo umugore wari wagiye kubyara, utwika ibyumba bine by’abarwayi ndetse wiba ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti.
MONUSCO yasabye Guverinoma ya RDC gukora iperereza ku bakoze ubwo bugizi bwa nabi.Iti “Abayobozi ba RDC bakwiye gushyiraho urwego rwigenga rwo gukora iperereza ku bakoze aya mahano kugira ngo hamenyekane ababikoze ubundi bajyanwe imbere y’ubutabera.”
Ibi bibaye mu gihe ADF iherutse kwigamba ibitero yagabye muri Nzeri 2025 byahitanye abantu 60.Raporo zitandukanye zigaragaza ko ADF iza ku isonga mu mitwe yitwaje intwaro yica abaturage benshi muri RDC. Abarwanyi bawo bicisha imbunda, intwaro gakondo ndetse bakanatwika inzu.
