Umuryango usigaye mu gahinda: HOWO yishe abana babiri b’ abakobwa  bari baryamye

Impanuka ibabaje yabereye mu Mudugudu wa Gasagara, Akagari ka Gasagara, Umurenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, aho imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yarenze umuhanda igonga inzu y’umuturage, igasiga  abana babiri  bitaba Imana abandi nabo  barakomereka.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2025, ubwo iyi HOWO yari itwaye umucanga yataye umuhanda maze ihita igonga inzu yari mo  umubyeyi n’abana be bane. Ako kanya, abana babiri b’abakobwa bahise bapfa; umwe w’imyaka 11 n’undi w’imyaka 6, mu gihe abandi bana babiri na nyina bakomeretse bakajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE dukesha aya makuru ko Polisi yahise ihagera, itabara abakomeretse ndetse n’imirambo ijyanwa gukorerwa isuzuma. Umushoferi wari utwaye imodoka yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati: “Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, nubwo by’ibanze bigaragaza ko yaturutse ku miyoborere mibi y’umushoferi.”

Polisi yihanganishije umuryango wabuze abana babo, inawihanganisha muri ibi bihe by’akababaro. Yanakanguriye abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko yawo no kurushaho kwitwararika mu rwego rwo kwirinda impanuka, cyane cyane muri gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, isaba buri muntu wese kumenya inshingano ze ku mutekano wo mu muhanda.