Perezida Yoweri Museveni arivuza ko EAC yagira igisirikare kimwe gusa ,umva impamvu y’ icyo kifuzo yatanze

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatanze icyifuzo cy’uko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagira Igisirikare kimwe, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwa gisirikare mu bihugu biwugize.

Perezida Museveni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, yavuze ko mu gihe EAC yaba igize igisirikare kimwe byafasha gushimangira no guteza imbere ubushobozi bw’ingabo z’uyu muryango, bityo bikongera umutekano w’akarere.

Perezida wa Uganda yasobanuye ko mu gihe Federasiyo ya gisirikare yifuza yaba igiyeho, yahuriza hamwe ingabo zose zigize EAC zirimo iza Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ati: “Ndashaka ishyirwaho rya Federasiyo ya gisirikare y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Federasiyo y’Afurika y’Iburasirazuba izahuza ibihugu byacu hano kandi yaba ari igisirikare gikomeye.”

Perezida Museveni muri icyo kiganiro yagaragaje impungenge ku bushobozi buke bwa gisirikare bw’ibihugu byinshi bya Afurika, yibaza uburyo ibihugu by’amahanga byinjira muri Afurika bibyoroheye.

Yatanze urugero ku gihugu cya Libya, yibaza uburyo muri 2011 iki gihugu cyatewe n’amahanga kikabura uwagitabara; ibyo yahereyeho ashimangira ko ubufatanye bwa gisirikare mu karere bukenewe kugira ngo ibyabaye kuri Libya bitazongera.Ati: “Ni nde kuri ubu ushobora gutabara Afurika? Igihe Libya yaterwaga n’abanyamahanga, twari aho turebera gusa. Ni yo mpamvu kugira ngo turinde ejo hazaza hacu, tugomba kureba uburyo bwo kwihuza mu buryo bwa Politiki nka Afurika y’Iburasirazuba.”