Igisirikare cya Congo( FARDC) cyiri mu byishimo nyuma yo kwigarurira agace ikirukanyemo M23

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) na Wazalendo ziravuga ko zigaruriye umujyi wa Katoyi zirangije zamagana “kurenga ku gahenge kw’inyeshyamba za M23.

Igisirikare cya Congo kivuga ko cyigaruriye umujyi wa Katoyi, muri Teritwari ya Masisi, mu gihe gishinja inyeshyamba za AFC / M23 kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yasinyiwe muri Qatar zongera ibitero byibasiye ibirindiro byacyo muri Teritwari za Walikale, Masisi, na Rutshuru.

Nk’uko ubuyobozi bukuru bw’ingabo bubitangaza, ngo ibi byagezweho nyuma yo gufata ibindi bice, birimo Kazinga, Kasheke, na Bibatama.Amakuru aturuka mu buyobozi avuga ko uyu mutwe witwaje intwaro ugerageza kwerekeza mu gace ka Ntongo, gaherereye nko mu birometero 40, uvuye ahari ibirindiro by’ingenzi by’Ingabo za Congo.Imirwano kandi yavuzwe aherekeza mu majyaruguru muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.