Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard yabwiye Abadepite ko bagiye gukorana na Rayon Sports kugira ngo amategeko irimo kuvugurura azabe ahuye n’umurongo w’imiyoborere yayo.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ubwo RGB yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bayigezaho raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.Depite Nizeyimana Pie yabwiye RGB ko hakwiye kwitabwa ku bibazo bya Rayon Sports bimaze igihe biyivugwamo bikaba bihangayikishije benshi bikaba byavugutirwa umuti urambye.Yongeyeho ko iyi kipe ya Gikundiro ikunzwe n’abatari bake hakwiye kurebwa uko barindwa agahinda baterwa n’ibibazo biri mu ikipe yabo byabaye uruhuri.
Umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Pascard akaba yamusubije ko ikibazo cya Rayon Sports bakizi kandi ko yavuguruye amategeko bakaba barimo gukorana nayo ngo ahuzwe n’umurongo ngenderwaho wa RGB.Kugeza ubu muri Rayon Sports ntabwo ibintu bimeze neza aho inzego ebyiri ziyiyobora, Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddee zitarimo kumvikana aho buri rwego ruvuga ko ari rwo ruyoboye ikipe.
Byatumye iyi kipe imera nk’aho icitsemo ibice bibiri ndetse bituma n’umusaruro ubura. Byageze aho banaterana amagambo mu ruhamwe banakoresha amagambo akomeye nk’aho Martin Rutagambwa uyobora akanama gashinzwe gukemura amakimbirana yavuze ko ikipe iyobowe n’amabandi, ibisambo.Nubwo ibyo byose biba Inama y’Ubutegetsi yagiye ishaka kugira ibyo ikora nko gushyiraho CEO ariko Twagirayezu Thaddee arabyanga ababwira ko icyihutirwa ari ukuvugurura amategeko hakanajyaho urwego rumwe nk’uko RGB yabibagiriyemo inama.
