Urukundo rwa Vestine na Idrissa rwabirindutse , avuga ko abayeho ubuzima bubi, Abasenga mu musengere

 

 

Umuhanzi w’irindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe we Dorcas, yaciye amarenga ko yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.Ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena nibwo aba bombi bakoze ubukwe bemeranywa kubana akaramata.

Vestine ubu uri muri Canada we n’umuvandimwe we Dorcas aho bagiye gutaramirayo, yatunguye benshi avuga ko ubuzima abayemo atigeze abuhitamo kandi ko nta mugabo uzongera kumushuka.

Abinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Vestine yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Mbayeho mu buryo bubi, ntabwo mbikwiriye.”Yakomeje avuga ko abizi ko yakoze amahitamo mabi ariko na none ngo hari igihe Imana yemera ko ibinti biba kugira ngo byigishe abantu.

Ati “Ndabizi ko nakoze amahitamo mabi mu buzima bwanjye, gusa nta kibazo hari igihe Imana yemera ko ibintu biba kugira ngo twige. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima. “Yavuze ko kandi umugabo azongera guhitamo azabanza kumumenya neza.Ati “Umugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we, menye buri kimwe kuri we, nta n’umwe uzongera kunkoresha.”

Benshi ntabwo barizera ko ibyo Ishimwe Vestine yaba yatangaje ari ukuri, hari n’abatebya ko kaba ari agatwiko.Ishimwe Vestine tariki 22 Kamena 2025, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.

Yakoze ibi birori mu gihe ku wa 15 Mutarama 2025, mu buryo bwatunguye benshi yasezeranye imbere y’amategeko na Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.