Umutwe wa AFC/M23 wamenyesheje Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nta bubasha afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kuko kiri mu gace kamaze kubohorwa.
AFC/M23 yasubizaga Tshisekedi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wategetse ko kiriya kibuga cy’indege gifungurwa bwangu.Icyo gihe ubwo Perezida wa RDC yari ayoboye inama y’Abaminisitiri, yasabye abarimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ubwikorezi ndetse n’uw’Ingabo gukorana bya hafi, kugira ngo harebwe uko hashyirwaho uburyo bwose bw’umutekano n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma cyongere gufungurwa.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya ubwo yasomeraga kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, yatangaje Tshisekedi yibukije ko hakenewe ubufatanye busesuye hagati ya bariya baminisitiri uko ari batatu, kugira ngo kiriya kibuga cy’indege cyongere gukora.
Ati: “Perezida wa Repubulika yahaye amabwiriza Minisitiri w’Intebe w’Umutekano, uw’Ubwikorezi ndetse n’uw’Ingabo, yo gukorana mu buryo buhamye kugira ngo hashyirweho uburyo bw’umutekano n’ubw’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurirwe ibikorwa by’ubutabazi.”
Muyaya yasobanuye ko imirimo yerekeye gufungura kiriya kibuga iri gutegurwa igomba kwisunga imyanzuronama ya Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), by’umwihariko ku bijyanye no kurinda indege, gucungira umutekano inzira zizakoreshwa n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi no gushyiraho uburyo bunoze bwo gucungira umutekano indege n’imikorere yazo.
AFC/M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kiriya cyemezo cya Tshisekedi cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma cyamaze guhabwa umugisha n’inama y’Abaminisitiri kitemewe na gato.
Kanyuka mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo, yashimangiye ko “ubutegetsi bwa Kinshasa nta bubasha bw’amategeko cyangwa uburenganzira bufite bwo gutekereza gufungura igikorwaremezo cy’ikibuga cy’indege giherereye mu gice kabohowe, kandi cyangijwe ndetse kigasahurwa na bwo ubwabwo.”Yunzemo ati: “Ikibuga kizafungurwa gusa na AFC/M23, si na Bwana Tshisekedi Tshilombo cyangwa undi muntu uwo ari we wese.”
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe, mbere y’uko uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru giherereyemo wigarurirwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kigomba gufungurwa, kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi.Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 ukigenzura wavuze ko Macron yatangaje iriya gahunda mu gihe kidakwiye, kuko gufungura kiriya kibuga byagakwiye “kureberwa mu rwego rw’ibiganiro birimo kubera i Doha, ku buhuza bwa Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”
