Korali Salem Choir, ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Mbugangari i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Iraduhetse”, igamije gukomeza no guhumuriza abantu banyura mu bihe bikomeye by’ubuzima. Iyi ndirimbo yitezweho kugera kuri benshi kubera ubutumwa bwayo buhebuje bwubakiye ku kwizera no kwiringira Imana.
Salem Choir yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 2007, ikaba imaze imyaka irenga 18 ikorera Imana binyuze mu ndirimbo zifasha imitima ya benshi . Ubu igizwe n’abaririmbyi 78, bose bafite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi bagakoresha umuziki nk’umuyoboro w’ihumure n’amahoro mu mitima y’abantu.
Indirimbo “Iraduhetse” niyo isoza ku mugaragaro album yabo ya mbere DVD Vol.1, mu gihe Vol.2 bamaze kuyitunganyiriza i Kigali, ikazajya hanze mu minsi iri imbere. Umuyobozi w’iyi korali, Sam Niyokwizerwa, avuga ko indirimbo “Iraduhetse” igamije kwibutsa abantu ko Imana itajya ireka abayiringira, n’iyo bahuye n’ibigeragezo.
Yagize ati:“Ni indirimbo yibutsa abantu ko Imana ari yo yaduhaye ubuzima, ikaduheka mu mibereho yacu yose. Ni ubwo ubuzima bushobora kuba bugoye, tugapfusha, tugasonza cyangwa tugahangayika, ibyo ntibigomba kuduca intege kuko Imana yirahiye kutaturekura.”
Amagambo y’iyi ndirimbo agaragaza neza ko n’ubwo ubuzima bushobora kugorana, Imana iguma ku ntego yayo yo kudutwaza imitwaro. “Iraduhetse” ni indirimbo , irimo amagambo y’ihumure atuma uyumva asubirana icyizere n’imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.
Ubuyobozi bwa Salem Choir butangaza ko ubu barimo gutegura album nshya, biteganyijwe ko indirimbo ziyigize zizatangira kujya hanze mu kwezi gutaha k’Ukuboza. Intego yabo ni ukunoza umurimo w’ivugabutumwa no kugeza ubutumwa bwabo kure hashoboka.
Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakiranye ibyishimo byinshi “Iraduhetse”, bayibonamo ubutumwa bw’ukuri n’ihumure mu bihe by’amakuba. Kuri benshi, ni urwibutso ko Imana itajya itererana abayo, ahubwo ikababa hafi kurusha uko babyiyumvisha.
Salem Choir ikomeje kuba ijwi ry’amahoro n’ukwizera, yibutsa abantu ko n’iyo byose bigoye, Imana ikiri “iyo yaduhetse” kandi izahora iduhetse kugeza ku munsi wo kuruhuka.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SALEM CHOIR YITWA “IRADUHETSE”
