Ni kenshi uzumva abantu bavuga ngo urukundo ni rwiza cyane nyamara wowe ntabwo uzi impamvu n’imwe ishobora kugira urukundo rwiza kubera ko rwakubihiye cyangwa ukaba utaragerageza gukunda ngo biguhire.
Ubusanzwe urukundo niryo pfundo ryo kubaho mu Isi wishimye.Urukundo rufungurira amayira ibindi bintu byose bibera mu Isi kuko icyo ugiye gukora cyose gisaba umutima wo kubanza kugitekerezaho.Urukundo ntabwo rugaragarira mu marangamutima yawe gusa ahubwo rugaragarira no mu bikorwa bya buri munsi ninayo mpamvu ari rwiza.
Urukundo ni ingenzi cyane ku bikorwa by’umutima n’amarangamutima yawo kuko rutuma umutima unezerwa kandi ukabona impamvu zo gukomeza kubaho .Urebeye inyuma urukundo ni ingenzi kuko rufasha muk ugabanya imihangayiko n’umunabi, urukundo ni umuti w’umuvuduko w’amaraso, rukomeza imibanire y’abantu rukabunga.
URUKUNDO NI RWIZA NK’UKO IMPAMVU ZABYO NAZO ARI NYINSHI.
1.Urukundo rurema ubwumvikane hagati y’abantu babiri bakamenyana.
2.Urukundo ruzana ibyishimo n’umunezero nk’uko twabigarutseho.
3.Urukundo rwigisha kubabarira no gufashanya.
4.Urukundo rwigisha abantu kubabo ubwabo kandi bakibera beza.
5.Urukundo rutuma urufite atekana, agatuza , akagira amahoro.
6.Urukundo rutuma urufite atera imbere.
urukundo rutera kubabarira no kumvana.
7.Urukundo rutuma habaho kubona ibyiza biri mu bandi.
8.Urukundo rukomeza umubano w’abashakanye.
9.Urukundo rwigisha kwihangana.
10.Urukundo rwigisha abantu kuba inyangamugayo.
Uretse ibi hari n’ibindi byinshi bifatwa nk’ibyiza by’urukundo tuzagenda tugarukaho mu nkuru zacu z’urukundo.
Ivomo: VocalMedia
