Yaravuye Nyamagabe agiye gusura iwabo i Rubavu ariko Imana ihita ikora igitangaza abari bari kumwe bamuha impundu

 

Inkuru irimo kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ni uyu mubyeyi w’ imyaka 22 wavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza mu Karere ka Rubavu ubwo yari mu modoka itwara abagenzi izwi nka Coaster ,yahise abyarira mu nzira bageze mu Karere ka Ngororero.

 

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mubyeyi yafatwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero ahitwa Kazabe.

Amakuru Kandi agera mu itangazamakuru avuga ko uyu mubyeyi yari aturutse i Nyamagabe aho yashatse, yerekeza i Rubavu aho akomoka, kugira ngo azabyarireyo.

Ubwo uyu mubyeyi yari afashwe n’ibise, imodoka yarahagaze abagenzi basohoka mu modoka, ku bw’amahirwe hahita hagera imbangukiragutabara yatambukaga barayihagarika, umuganga wari uyirimo atangira kumufasha kubyara, ari muri coaster.Ubwo yarimo amufasha kubyara bahamagaje indi mbangukiragutabara yo ku bitaro bya Muhororo, kugira ngo ajye kwitabwaho, ndetse akurikiranwe n’abaganga ari ku bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, Dr. William Namanya mu kiganiro n’ itangazamakuru yahamije ko uyu mubyeyi yabyaye neza, ndetse yaba ubuzima bwe n’ubw’uwo yibarutse bumeze neza.Ati “Umubyeyi yaramutse neza, ndetse tugiye kumusezerera kubera ko yabyaye neza n’uwo yabyaye yatangiye konka, nta kibazo yigeze agira. Yafashwe n’ibise, kubera umugisha hahita hagera imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kabaya abaganga batangira kumufasha, afashwa kugezwa ku Bitaro bya Muhororo.”“Icyabaye ni uko nk’umubyeyi wari ugiye kubyara inda ya mbere ashobora kuba ibise byaraje ntabimenye, kandi byari biteganyijwe ko abyara tariki 6 Ugushyingo 2025 kandi bibaho ko iminsi yarenga cyangwa ikajya munsi.”

Dr. Namanya yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga muri segiteri y’ubuzima, binyuze mu kongerera ubushobozi ibitaro n’abajyanama b’ubuzima ku buryo ibyabaye kuri uriya nta mpungenge byashoboraga guteza.