Ingabo za Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zashinje umutwe wa M23 gukaza ibitero ku birindiro byazo biri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana yo kwica agahenge zumvikanye.
Umuvugizi wa FARDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge mu itangazo aheruka gusohora, yamaganye ibyo yise kwica mu buryo bukomeye ibyemeranyijwe mu biganiro bya Washington na Doha.Ati: “Ibirindiro byinshi by’Ingabo za RDC byibasiwe n’iri huriro ry’ibyihebe muri Kivu y’Amajyepfo. Birimo nk’ibirindiro bya Bulambula na Kibanda Mangobo mu bice bya Walungu–Shabunda, ikiraro cy’umugezi wa Mudugwe mu bice bya Walungu–Mwenga ndetse no muri Tuwetuwe ahatewe n’inyeshyamba za Twirwaneho mu bice bya Fizi–Minembwe.”Yakomeje agira ati: “Muri Kivu y’Amajyaruguru ibitero byibanze i Kasopo na Kajinga muri Groupement ya Nyamaboko 1, Segiteri ya Osso-Banyungu muri Teritwari ya Masisi, tutibagiwe kugerageza kwigarurira umusozi wa Irimwi ugana Bunyatenge, muri Teritwari ya Lubero.”
FARDC yavuze ko itanzeho umugabo Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’abahuza ba Qatar na Amerika kuri iriya myitwarire yo kutubahiriza ibyiyemerejwe mu nzira y’ibiganiro bikomeje.
Yavuze ko n’ubwo ishyize imbere gushaka umuti w’amakimbirane mu mahoro, yafashe ingamba zose zikwiye mu rwego rwo gusubiza ku bushotoranyi bwa AFC/M23.
