Amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien uri kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina, akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo amashusho y’uyu muhanzi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa X na Facebook.
Muri aya mashusho y’iminota 10, nyirubwite agaragara ari mu buriri ari mu gikorwa cy’abakuze n’inkumi bari bahuje urugwiro; ndetse bigaragara ko aba bombi bari bazi ko ariya mashusho yarimo afatwa.Kugeza ubu ntacyo nyirubwite aratangaza kuri ariya mashusho.
Amayeri yo kumenyekanisha ibihangano?
Mu bihe bitandukanye abahanzi batandukanye bagiye bifashisha amashusho y’urukozasoni cyangwa ibindi bikorwa bitavugwaho rumwe nk’iturufu yo kumenyekanisha ibihangano byabo.Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bahuriza ku kuba Yampano na we yahisemo kwifashisha ubu buryo mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ateganya gusohora mu minsi iri imbere.Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banagaragaza impungenge z’uko uyu musore uherutse gushyira hanze indirimo yise Samalaya yahuriyemo na Zeo Trap yaba yaratangiye gukoresha ibiyobyabwenge, ibyatumye akora kiriya gikorwa kigayitse.
