APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda.
Umukino watangiye amakipe yombi afite ubushishozi bwinshi, ariko APR FC ni yo yabonye amahirwe ya mbere yo kuba yafungura amazamu. Ku munota wa kane w’umukino, Yussif Dauda yazamukanye umupira hagati mu kibuga, atereye kure umupira unyura ku ruhande gato y’izamu ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila.
Nyuma y’iminota ine Nyamukandagira yongeye kwegera izamu rya Murera, Hakim Kiwanuka agerageje gutera mu izamu ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Rayon Sports na yo yijajaye nyuma yaho gato, Bigirimana Abedi atereye inyuma y’urubuga rw’amahina ujya hanze.
Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwo Abarundi, Richard Ndayishimiye na Musore Prince baremye, Musore ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina Byiringiro Gilbert awukuraho, ndetse abanza kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugongana na Bigirimana Abedi.
Ibintu byahinduye isura ku munota wa 25 w’umukino, ubwo Ruboneka Jean Bosco yateraga koruneri ya gatatu ya APR FC, Umugande, Ssekiganda Ronald, aca mu rihumye ba myugariro ba Rayon Sports, yunamamo gato, ahita akaragira mu nshundura umupira akoresheje umutwe, icya mbere kiba kiranyoye.
Iyi kipe y’ingabo ntiyadohotse gukomeza gusatira izamu rya mukeba. APR FC yahiriwe n’igice cya mbere yongeye kurunguruka izamu rya Gikundiro ku munota wa 36.
Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awusunikira Hakim Kiwanuka, ateye ishoti riremereye mu izamu Pavelh Ndzila awukuramo. Uyu mupira wahuye na William Togui wari uhagaze wenyine, maze ahita awushyira mu izamu.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Côte D’Ivoire yongeye kubona uburyo bw’igitego ku munota wa 44, ateye umupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso ukubita umutambiko w’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 2-0.
Umutoza Haruna Ferouz yatangiranye impunduka eshatu igice cya kabiri; Kapiteni Serumogo Ally wari wagize ikibazo ku mutwe asimburwa na Rushema Chriss, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari wibuze aha umwanya Ishimwe Fiston, mu gihe rutahizamu Habimana Yves wakoze ku mupira umwe gusa yasimbuwe na Tony Kitoga.
Ndayishimiye Richard yatangiye agerageza umunyezamu Ishimwe Pierre, ateye ishoti riremereye uyu munyezamu awushyira muri koruneri yapfuye ubusa.
Ku munota wa 65 Rayon Sports yongeye kugira ibyago, ivunikisha Tambwe Gloire wahise asimburwa na Harerimana Abdelaziz.
Umutoza Taleb wa APR FC na we yongeye imbaraga mu busatirizi, Denis Omedi na Mamadou Sy basimbura Mugisha Gilbert na William Togui watsinze igitego cya kabiri.
Mamadou Sy yahise abona uburyo bw’igitego bukomeye ku munota wa 69 nyuma y’amakosa yakozwe na Pavelh Ndzila washatse gucenga uyu rutahizamu, umupira ukinwe na Mamadou Sy, ugonga igiti cy’izamu mbere y’uko Kabange awushyira muri koruneri.
Rayon Sports itigeze irema uburyo bw’ibitego mu gice cya kabiri yongeye gusimbuza ku munota wa 85, Tony Kitoga wagiye mu kibuga asimbuye na we asimburwa na Sindi Paul Jesus.Ku munota wa gatatu w’inyongera, Nyamukandagira yabonye igitego cy’agashinguracumu. Ni igitego cyatsinzwe na Mamadou Sy nyuma y’umupira Rushema Chriss yasubije inyuma nabi, uyu Munya-Mauritanie acenga umunyezamu Pavelh Ndzila, asigarana n’izamu, maze ahita asoza akazi, ajya kwishimana n’abakunzi b’iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Umukino warangiye nta zindi mpinduka zibaye, abakunzi ba APR FC batahana akanyamuneza, Aba-Rayons bataha bubitse imitwe.
Iyi ntsinzi yatumye ikipe y’ingabo ifata umwanya wa kane n’amanota 11, ikaba irushwa na Police FC ya mbere amanota atandatu, nyamara APR igifite imikino ibiri itarakina. Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.
Ku munsi wa munani wa Shampiyona, Nyamukandagira izasura Musanze FC tariki 22 Ugushyingo, mu gihe bukeye bwaho Rayon Sports izakira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.
Uko indi mikino ya Shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu yarangiye:
Etincelles 0-0 Rutsiro (Stade Umuganda)
Gorilla 0-1 Amagaju (Kigali Pelé Stadium)
Muhanga 0-2 Marine (Stade ya Muhanga)
Mukura 0-2 Gasogi United (Stade Kamena)
Musanze 3-2 Gicumbi (Stade Ubworoherane)
Ejo ku Cyumweru Kiyovu Sports izakira Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.
