Abasirikare bakuru icyenda bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo ba komanda ba ‘regiments’ za 3414, 2102, na 1303 zifite icyicaro i Beni-Butembo na Lubero (Kivu y’Amajyaruguru), batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.Abo basirikare bakuru bimuriwe, kuri uyu wa Kane, itariki 6 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cy’ingabo muri icyo gice, ni ba ofisiye batanu bakuru na bane bato.
Aba bakurikiranweho kugurisha ibyo kurya bigenewe abasirikare, bivugwa ko ari imifuka 250 y’ifu y’ibigori, imifuka 80 y’umuceri, n’imifuka 5 y’amata nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga.Abaregwa kandi bakurikiranweho kuba bararenze ku mategeko ya gisirikare.
Kuri uyu wa Kane, Gen. Joseph Mugisa, umuyobozi w’ibikorwa bya Sokola 1 Grand Nord, yabimuriye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za FARDC kugira ngo hakorwe iperereza. Abasivili babiri na bo batawe muri yombi bakekwaho gufatanya n’abo basirikare.
