Darko Nović aracyafite ubwoba nk’ ubwo yagiraga mbere agitoza ikipe ya APR FC umva ibyo yatangaje

Umutoza wa Al-Merrikh SC, Umunya-Serbie, Darko Nović, yavuze ko nta cyizere afite ko ikipe atoza izatwara igikombe kuko Shampiyona y’u Rwanda ikomeye cyane.

Aganira n’itangazamakuru ubwo iyi kipe yageraga i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Nović yavuze ko nubwo yishimiye kugaruka mu gihugu yatojemo, afite icyizere cy’uko Al-Merrikh izahatana neza nubwo atizeye ko izahita igaragaza ubukaka.Yagize ati “Oya, ntabwo nabyemeza [gutwara igikombe] kuko Shampiyona y’u Rwanda irakomeye cyane. Si ibintu byoroshye gukina hano; ikipe iyo ari yo yose ishobora gutsinda indi, ndetse n’amakipe mato ashobora gutungura amanini. Hano hari amakipe meza kandi y’inararibonye, bityo ntabwo wapfa kumenya uzaba uwa mbere.”Uyu mutoza wahoze atoza APR FC, agatandukana na yo umwaka w’imikino wa 2024/25 utarangiye, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko ari igihugu gihorana umutekano, isuku kandi n’umupira ukaba uri gutera imbere.

Nović yavuze ko nyuma yo kugirwa umutoza mushya wa Al-Merrikh, yahisemo gutangirira imyiteguro mu Rwanda kugira ngo yifashishe ikirere n’ibibuga bigezweho bifasha abakinnyi kuzamura urwego.
Yakomeje agira ati “Twatangiye imyitozo hakiri kare kandi dufite abakinnyi benshi bashya. Dufite urugendo rurerure. Tugomba gukora cyane kugira ngo tugere ku rwego rw’amakipe yo mu Rwanda, afite ubunararibonye n’imyitozo ikomeye.”

Al-Merrikh kimwe na Al Hilal zizitabira Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2025/26 nyuma yo guhabwa uburenganzira na FERWAFA ndetse na CAF bitewe n’intambara ikomeje kubera muri SudaniAl Hilal Omdurman yo imaze icyumweru ikorera imyitozo mu Rwanda ndetse izakina umukino wa mbere wa Shampiyona ku wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025, ikina na AS Kigali. Byitezwe ko Al-Merrikh yo izatangira gukina nyuma y’imikino y’umunsi wa karindwi irimo na “derby”  ya APR FC na Rayon Sports, izakinwa mu mpera z’iki cyumweru.