Tshisekedi yongeye gutungura Isi avuga ko agiye kwinjira mu gisirikare vuba na bwangu ngo nawe ajye gushyiraho ake

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yiteguye kuba umusirikare mu gihe ari byo igihugu cye cyasaba kugira ngo kibone amahoro.Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, aho aheruka kugirira uruzinduko.

Ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba mu Misiri barimo abanyeshuri bagiye kuhiga, abacuruzi, abahakorera indi mirimo ndetse n’abasirikare bagiye mu myitozo, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo RDC ibone amahoro, kugeza n’aho byamusaba kuba umusirikare.Ati: “Mu rwego rwo kurinda abaturage banjye, niteguye gukora buri kimwe, yemwe no kuba umusirikare.”

Yunzemo ati: “Sinabereye Perezida gushoza intambara. Abaturage bacu bakeneye amahoro n’iterambere. Simpagarariye iyi Politiki y’intambara.”

Nyuma y’aya magambo abenshi mu banye-Congo bibasiye Perezida wabo bamushinja kwibagirwa ko n’ubwo atari umusirikare w’umwuga, ari we mugaba w’ikirenga w’Ingabo zose za Repubulika Iharanira ya Congo.

Perezidansi ya RDC yasobanuye ko Tshisekedi yatangaje ariya magambo mu rwego rwo kugaragaza ko yiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu cye ndetse no guharanira amahoro n’umutekano mu karere.Uyu mugabo yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage be babone amahoro, mu gihe amaze igihe kirekire yaratakaje ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC yambuwe n’umutwe wa M23.Ni mu gihe amaze igihe yarashoye za miliyari z’amadorali muri iyi ntambara agura intwaro ndetse n’ibindi bikoresho bya bigezweho.