Yari inshuti ya Tshisekedi! Uko Lt. Gen Pacifique Masunzu yisanze yatawe muri yombi ,byatunguye Abanyekongo

Umuyobozi w’akarere ka Gatatu k’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Pacifique Masunzu, yatawe muri yombi mbere yo kujya gufungirwa i Kinshasa.Amakuru avuga ko Masunzu yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo afatiwe mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, mbere yo kujyanwa i Kinshasa.

Uyu Jenerali avuga ko azira guha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amakuru y’ubutasi y’ibinyoma, ndetse no kuba nyirabayazana w’ifatwa ry’Umujyi wa Nzibira wo muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo wigaruriwe na AFC/M23 mu kwezi gushize.

Masunzu ukomoka mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yayoboraga zone ya gatatu y’Ingabo za RDC ihuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo Bas-Uélé na Haut-Uélé kuva mu Ukuboza 2024.Uyu Jenerali ashinjwa kuba ari we uri inyuma y’ibitero by’indege nto zo mu bwoko bwa drone bimaze igihe byibasira ibirindiro bya AFC/M23 muri Kivu zombi ndetse no mu bice bituwe n’abaturage.

Bivugwa kandi ko ari we uri inyuma y’igitero cya drone cyiciwemo Général de Brigade Michel Rukunda ‘Makanika’ wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.