Amakuru mashya Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar

Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar, aho azitabira Inama ya kabiri Mpuzamahanga yiga ku iterambere izwi nka World Summit for Social Development.Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi nama izaba hagati y’itariki ya 4 n’iya 6 Ugushyingo, izibanda ku guteza imbere uburinganire mu mibereho myiza, akazi keza no kurandura ubukene.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame n’Abakuru b’Ibihugu bagenzi be bazaganira ku bibazo byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura.