Ngaba Abanyarwanda 10 bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram

 

Imbuga nkoranyambaga zimaze guhindura cyane ubuzima bw’abatuye Isi, ntabwo bisaba kuba uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo umenye amakuru y’ibyamamare byaho, ubu kugera ndetse no kumenya amakuru byaroroshye cyane bitewe n’imbuga nkoranyambaga.Muri iyi nkuru ntabwo tugiye kugaruka ku Banyarwanda 10 bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

1.Perezida Paul Kagame

Ku mwanya wa mbere turahasanga Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, konti ye ya instagram yafunguwe mu mwaka w’i 2015, kuri uyu munsi imyaka ibaye 10 iriho.Perezida Kagame akurikirwa n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 600, (1.6M).

 

2. Bruce Meody: Itahiwacu Bruce Melody benshi bazi mu buhanzi nka ‘Bruce Melody’, yanditse amateka mu muziki Nyarwanda mu gihe gito.Bruce Melody aza ku mwanya wa kabiri w’Abanyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 200, (1.2M).

3.Shaddyboo: Mbabazi Shadia benshi bazi nka ShaddyBoo ni umunyarwandakazi benshi bamenye ku mbuga nkoranyambaga, gusa akaba umwe mu bajya bifashishwa mu mashusho y’indirimbo.Uyu mubyeyi w’abana babiri niwe Munyarwanda wa mbere waciye agahigo ko kugira abamukurikira barenga miliyoni ku rukuta rwe rwa Instagram.Kuri ubu Shaddyboo akurikirwa n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 200. (1.2M).

4.Meddy:Meddy nawe ari mu bahanzi beza u Rwanda rwagize, yaririmbye injyana zitandukanye, kuri ubu aririmba ziramya zikanahimbaza Imana.Uyu muhanzi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, abitse agahigo ko ariwe muhanzi Nyarwanda wa mbere wabashije kuzuza abamukurikira ibihumbi 100 kuri Youtube.Uyu muhanzi kandi yaje no kongera kwandika andi mateka ubwo yabaga umuhanzi Nyarwanda wa mbere wujuje abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Youtube.Iyo bigeze kuri Youtube Meddy akurikirwa n’abantu miliyoni imwe, (1M).


5.The Ben: Uyu ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda, guhera muri 2009 akora igitaramo cye cya mbere kuri Petit Stade Amahoro.Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, The Ben aracyakora umuziki ndetse yagiye ahurira mu ndirimbo n’abahanzi benshi b’Abanyamahanga.Ku rubuga rwa Instagram, The Ben akurikirwa n’abarenga miliyoni imwe (1M).

6.Mutesi Jolly:Mutesi Jolly benshi bita Miss Jolly yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.Uyu mukobwa utajya asiba kugarukwaho mu itangazamakuru ry’imyidagaduro binagaragazwa n’abamukurikira kuri Instagram bagera muri miliyoni imwe (1M).

7.Kagere Meddie: Uyu ni rutahizamu wakanyujijeho mu makipe yo mu Rwanda ndetse n’ayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba arimo; Gormahia, Simba Sc, n’andi atandukanye.
Kagere Meddie akurikirwa n’abantu bamukunda ibihumbi 949, (949K).

 


8.Israel Mbonyi: Ni umuhanzi Nyarwanda w’izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Indirimbo ze zikundwa mu Rwanda, muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko nahandi hirya no hino muri Afurika.Israel Mbonyi akurikirwa kuri Instagram n’abasaga ibihumbi 918, (918K), ni mu gihe kuri Youtube ye ho afite abasaga miliyoni 2.


9.Butera KnowlessUyu ni umwe mu bahanzikazi bafite amazina azwi mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, mu gihe kigera ku myaka 15 amaze mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yanditse amateka akomeye.Igikundiro cya Butera Knowless kigagarira kandi ku buryo akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzikazi akurikirwa n’abantu ibihumbi 901 (901K).

 


10.Kate Bashabe: Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite amazina azwi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe kigera ku myaka 10 amaze azikoresha.Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga wa MTN muri 2010, akiyongeza irya Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge muri 2012, ni umwe mu bakobwa bazwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.Kate ari ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 860 (860K)