Mu nama yabereye mu muhezo nyuma y’inama mpuzamahanga yateguwe n’u Bufaransa igamije kurebera hamwe ibikorwa by’ubutabazi n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rwasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge kemejwe mu masezerano y’i Washington DC no muri Doha, ku buryo imirwano n’ibitero bigamije abasivile bihagarara burundu.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, barimo intumwa za Congo Kinshasa ziyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, iza Repubulika y’u Rwanda, u Burundi na Uganda. Yanitabiriwe kandi n’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar ndetse na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’umuhuza w’ishyirahamwe rya Afurika yunze Ubumwe.
Abitabiriye baganiriye ku kibazo cy’imibereho y’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, aho imirwano ikomeje gushegesha ubuzima bwa benshi, no ku buryo bwo kugeza ubutabazi aho bukenewe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje impungenge ku bitero bihoraho by’indege z’intambara na drone z’ingabo za Congo (FARDC), byibasiye by’umwihariko ibice bituwemo n’abasivile b’Abanyamulenge n’Abanye-Congo b’Abatutsi. Yavuze ko ibyo bikorwa bihonyora amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington na Doha, kandi bigahungabanya gahunda z’ubutabazi.
Yongeyeho ko kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigerweho, ari ngombwa ko haba hari ituze n’umutekano, bityo asaba Congo kubahiriza agahenge kemejwe.
U Rwanda kandi rwashimiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku bushake yagaragaje mu gushakira umuti ibibazo by’uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu gufasha ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku rundi ruhande, mu gihe iyi nama yabaga, intumwa za Congo zasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa, ariko iki cyifuzo cyamaganiwe kure n’ihuriro AFC/M23, rivuga ko hari ibindi bibazo bikomeye birimo uburyo abaturage bo muri Goma babujijwe kubitsa no kubikuza mu mabanki yafunzwe n’amabwiriza aturuka i Kinshasa.
