Ku wa 30 Ukwakira 2025, i Paris mu Bufaransa harabera inama mpuzamahanga igamije gushakira Akarere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari ibisubizo birambye by’amahoro n’iterambere.
Iyi nama yateguwe n’u Bufaransa ku bufatanye na Togo, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Burundi na Uganda, ndetse n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Mu bayitabiriye harimo Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Bintou Keita, uyobora ubutumwa bw’amahoro bwa LONI muri RDC, hamwe n’abahagarariye Ubumwe bw’u Burayi, Togo, Qatar na Angola.
Ku Rwanda, ntibyashobotse ko Perezida Paul Kagame ajya kuyitabira kubera ko ari mu bundi butumwa bw’akazi. Yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, waherekejwe n’izindi ntumwa.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na bo ntibitabiriye iyi nama, icyakoze byemejwe ko Félix Tshisekedi wa RDC we ayitabira.
Mbere y’uko inama itangira, biteganyijwe ko Emmanuel Macron agirana ikiganiro cyihariye na Tshisekedi saa cyenda, ndetse anaganire na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’inama y’abaminisitiri ya Togo, usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 imaze guteza umutekano muke mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Abaturage babarirwa muri za miliyoni barahunze , ibikorwaremezo birangizwa, imihanda n’ibibuga by’indege birafungwa, ndetse ibikorwa by’ubutabazi bimwe birahagarara.
Gukusanya inkunga byashyizwe mu ntego nyamukuru y’iyi nama bitewe n’uko amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka n’iyi ntambara, cyane cyane impunzi, akomeje kuba make. Muri miliyari 2,54 z’Amadolari zateganyijwe mu 2025, kugeza tariki ya 15 Ukwakira hari hamaze kuboneka 16% gusa.
Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu bufatanye na Afurika, Jérémie Robert, yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishoboke, bikwiye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kandi ko ibyo biganirwaho.
Robert yagize ati “Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi, harimo ingingo yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma gisanzwe ari ingenzi mu karere, ariko kikanagira uruhare mpuzamahanga kuko cyagwagaho indege zo mu karere kose. Ni ikibuga cy’indege cyifashishwa mu gutwara abashinzwe ubutabazi, ibikoresho n’imfashanyo.”
Iki kibuga cy’indege n’umujyi wa Goma muri rusange bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 kuva mu mpera za Mutarama 2025. Leta ya RDC yabujije sosiyete z’indege kugikoreraho kubera ko kigenzurwa n’abo yita “umwanzi w’igihugu”.
AFC/M23 yasobanuye ko uretse no gufunga iki kibuga, ingabo za Leta ubwo zahungaga muri Mutarama 2025, zasize zangije ibice byacyo by’ingenzi birimo umunara uyoborerwamo indege, kandi ko hari impungenge ko zasize zitezemo n’ibisasu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena zafashije u Rwanda na RDC kugirana amasezerano y’amahoro yitezweho gukemura amakimbirane amaze imyaka hafi ine hagati y’ibi bihugu.
Amerika yagaragaje ko kugira ngo intego y’aya masezerano igerweho, ibi bihugu bizakemura ibibazo bifitanye bishingiye ku mutekano, binagirane ubufatanye mu rwego rw’ubukungu kugira ngo bigere ku iterambere rihuriweho.
U Bufaransa bugaragaza ko bushyigikiye umuhate wa Amerika, bukifuza ko Uganda n’u Burundi na byo byifatanya n’u Rwanda na RDC mu mishinga y’iterambere ry’ubukungu. Bubona ko ari byo bizatuma akarere kagera ku mahoro bya nyabyo.
Imishinga yitezweho guhuza ibi bihugu ni iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi, kubaka ibikorwaremezo bihuriweho no kubungabunga ibidukikije.
