Urugo rwari mu makimbirane rwatumye umugore yica umugabo we amuteye icyuma i Kinyinya

 

Mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Murwanashyaka Emmanuel, wishwe n’umugore we Dushimimana Vestine, w’imyaka 24, amuteye icyuma mu ijosi ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2025.

Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko uyu muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma. Bivugwa ko Dushimimana yakunze gushinja umugabo we kugira inshoreke no kuvugana n’abandi bagore kuri telefoni.

Umwe mu baturanyi yagize ati:“Twari duturanye n’uwo muryango, ariko twabonaga bagirana amakimbirane kenshi. Umugore yahoraga afuhira umugabo amushinja kuvugana n’abandi bagore. Ku munsi byabereyeho, bari basangiye inzoga izwi nka ‘Icyuma’ n’abaturanyi babo. Nyuma batangiye kugirana amagambo, umugabo akubita umugore ingumi amukura iryinyo. Umugore yahise ajya mu cyumba, afata icyuma amusogota mu ijosi.”

Undi muturanyi yongeyeho ati:“Birababaje cyane kubona umugore yica umugabo we amuteye icyuma. Byose bigaragara ko byakomotse ku businzi n’amakimbirane y’urugo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru agira ati:“Polisi n’izindi nzego z’umutekano zahise zigera ahabereye icyaha, dusanga umugabo yatewe icyuma n’umugore we. Ambulance yahageze ariko isanga yapfuye. Uwo mugore yahise afatwa, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

CIP Gahonzire yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bibashe gukumirwa hakiri kare.

Abaturage bo muri ako gace basabye ubuyobozi gufatira ingamba ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, bavuga ko ari imwe mu mpamvu zongera urugomo mu ngo.