Rwamagana: Uko umusore wakoraga akazi ko gucuranga mu Kabari( DJ) wari warigaruriye imitima y’ abaturage yasanzwe yapfuye urutunguranye

 

Inkuru irimo kubabaza abagiye batandukanye bo mu Karere ka Rwamagana, Mu Murenge wa Muyumbo, akagari ka Bujyujyu, umudugudu wa Gatare, haravugwa urupfu rw’umugabo wakoraga mu kabari azwi nk’ucuranga (DJ), wasanzwe yapfiriye mu nzu ye.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko nyakwigendera yakomokaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba yari yaraje i Muyumbo gushakisha ubuzima aho yakoraga nk’umucuranzi asusurutsa abantu mu kabari.Umurambo we wabonywe na mugenzi we basanzwe bakorana, ubwo yari aje kumureba ngo bajyane ku kazi. Uwo mugenzi we yavuze ko yahamagaye nyakwigendera inshuro nyinshi ntiyitabe, aza gufungura inzu akoresheje urufunguzo yari afite  asanga yapfuye.Yagize ati: “Nari ngiye kumubwira ngo tujye ku kazi, ndamuhamagara yanga kwitaba. Nari mfite urufunguzo ndafungura, ndinjira nsanga yagagaye.”

Uwo nyakwigendera yakoreraga muri kabari nawe yagarutse ku rupfu rwe, avuga ko ku mugoroba wabanje yari yamujyanye kumugurira inzoga i Kabuga, akeka ko byashoboraga kuba ari uburyo bwo kumusezera.Yagize ati: “Umuntu witabye Imana hari ubwo akora ikintu gitunguranye utabizi. Yarambwiye ngo tugende kunywa icupa, tugezeyo aratubwira ngo fagitire ni iye, arishyura. Twibwiraga ko ari imikino, tutazi ko ari nk’aho asdusezeye. Uwo munsi twiriwe tuganira neza, biza kurangira ejo tubona yapfuye.”

Amakuru y’akazi ke avuga ko nyakwigendera yari akunzwe n’abaturage kubera imico ye myiza no kuba yari umucuranzi ukunzwe mu kabari yakoragamo. Yitabye Imana afite imyaka 35 y’amavuko.Nubwo itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’inzego z’ubuyobozi ngo zisobanure iby’uru rupfu, ntibyashobotse. Gusa hari abaturanyi bavuga ko ashobora kuba yishwe n’abantu bari basangiranye nijoro, bakaba bavuga ko bamushyiriye supa guru, bikekwa ko byaba ari byo byamuhitanye.