Chairman wa APR FC yavuze impamvu abakinnyi bari bafite imisatsi igwa hasi bogoshwe

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko iyi kipe ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu kandi mu gisirkare batemera umusatsi rero n’abakinnyi bagomba kugendera muri uwo mujyo.Ni nyuma y’uko abakinnyi benshi ba APR FC bari bafite umusatsi mwinshi, abawukaraze, abashyizeho ’dreadlocks’ bose babikuyeho bariyogoshesha.
Aganira na Radio&TV10, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko mu myitwarire ya gisirikare batemera umusatsi rero akaba ataboyobora abantu bafite umusatsi washokonkoye.

Ati “APR FC ni ikipe ya gisirikare, rero sinzi ko uwo mwabana yaza agashokonkora imisatsi ikagenda igwa inyuma, mu gisirikare ntitubyemera, bagomba kugendera mu ndangagaciro za gisirikare.””Ntabwo nayobora abantu, abo mbana nabo mu nzu nanjye uko niyogoshesha ngo ngire umuntu ufite imisatsi ntazi iyo ari yo, njye narababwiye abatabyumva, Abanyarwanda bo barabyumva, iriya mico mu Rwanda kereka niba ari ya masunzu ya kera, aho bashobora kumburanya ariko ariya si amasunzu.”Yakomeje avuga ko yicaranye n’aba bakinnyi bakabiganiraho bakemera kubikuraho.

Umukinnyi w’umunyarwanda wari ufite ’dreadlocks’ ari Niyigena Clement ngo we ngo ntabwo yabyumvise ariko asanga nta kundi yabigenza.Ati “Umunyarwanda wari ubifite ni Clement, twarabiganiriye yego ntiyabyumva ndamubwira nti none se Clement ko undusha APR urumva twavuga iki, ugomba kubyemera nta kundi wabigenza, arabyemera.”Yakomeje kandi avuga ko nuwatekereza ko iriya misatsi bashyiraho ibangiza mu mitekerereze ataba abeshye.

Yahishuye kandi ko yari yarabibabwiye na mbere y’uko shampiyona itangira ko baziyogoshesha ndetse kimwe mu bintu bazajya bagenderaho bagura abakinnyi n’imisatsi irimo abatemera kuyikuraho bazajya bahita babareka.Abakinnyi ba APR FC biyogoshesheje barimo Hakim Kiwanuka, William Togui Mel, Memel Raouf Dao, Niyigena Clement, Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert n’abandi.