Mamadou Sy akomeje gucengana na APR FC nyuma y’ ibyo yakoze ku mbyitozo

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania uri mu bihano, Mamadou Sy, yoherejwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe yisanga agiye gukorera mu Intare FC zikina icyiciro cya kabiri.Tariki ya 10 Ukwakira 2025, APR FC nibwo yasohoye itangazo rihagarika abakinnyi bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari mu Misiri muri CAF Champions League. Ubuyobozi bwavuze ko barenze ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi, bikaba byatumye bananirwa gukina umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC.

Mamadou Sy wahise ajya mu ikipe y’Igihugu ya Mauritania yagarutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.Umutoza Taleb akaba yari yavuze ko vuba uyu mukinnyi bagomba kumwakira akagaruka mu bandi bagakomeza kiwtegurana shampiyona.

Mamadou Sy akaba yari yasabwe kuba agiye gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe batarengeje imyaka 17 batozwa na Ngabo Albert.Aba bakaba bakorera imyitozo i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, ejo hashize rero Mamadou aho kujyayo yigiriye muri IPRC Kicukiro ahakorera Intare FC, we yari azi ko ari ho bamwohereje.

Bamusobanuriye ko atari ho ahubwo agomba kujya i Nyamirambo mu bato ba APR FC, ahita agenda gukorana n’umutoza Ngabo Albert.Mu gihe Mamadou akomeje ibihano, Seidu Dauda we arabarizwa muri Ghana aho arimo gukorera imyitozo mu gihe ategereje ko ibihano birangira.