Nyir’uruganda ‘Roots Investment Group’ rukora inzoga zizwi nka ‘Be One Gin’,Habumugisha Jean Paul, yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB ndetse amakuru ahari ahamya ko dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha mu gihe bugikusanya ibimenyetso ngo buyiregere Urukiko.Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu mugabo yaba yaratawe muri yombi nyuma ya operasiyo ‘Usalama XI’ yabaye hagati ya tariki 15-17 Ukwakira 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Habumugisha yatawe muri yombi ndetse dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.Ati:“Ni byo koko Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be One Gin’, arafunze, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha. Aracyekwaho icyaha cyo gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima”.
Dr. Murangira yavuze ko kugeza ubu Habumugisha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo.
Habumugisha akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo ya 115 y’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw.
