Uwari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Faustin Ngabu wari mu mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko abarimo Tshisekedi na M23.
Uyu mushumba wabaye Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Congo Kinshasa (CENCO) hagati ya 1994 na 2002, yavuyemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira aguye mu bitaro bya Charité Maternelle by’i Goma yari arwariyemo.Umutwe wa AFC/M23 ugenzura Umujyi wa Goma biciye mu bayobozi bawo batandukanye, wemeje urupfu rwa Musenyeri Ngabu ndetse wihanganisha umuryango we na Kiliziya muri rusange.
Umunyamabanga w’uyu mutwe, Delion Kimbulungu, yagize ati: “N’umubabaro mwinshi twakiriye inkuru y’urupfu rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Faustin Ngabu, Umwepisikopi wari mu kiruhuko cy’izabukuru wa Goma, witabye Imana kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, mu bitaro Charité Maternelle bya Goma, nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire.”Yunzemo ati: “Muri ibi bihe bikomeye by’agahinda, ihuriro AFC/M23 rirashaka kugaragaza ubufatanye busesuye mu bwiyunge no mu rukundo, isengesho ry’ukuri no guhumuriza umuryango wa Nyiricyubahiro Musenyeri Faustin Ngabu, cyo kimwe n’itorero ryose ry’abakristu bo muri Goma.”
Perezida Félix Antoine Tshisekedi biciye mu muvugizi we, Tina Salama, na we yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uriya wihaye Imana.
Itangazo yasohoye rivuga ko “Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Félix-Antoine Tshisekedi, yababajwe cyane no kumenya inkuru y’urupfu rwa Mgr Faustin Ngabu, Musenyeri mukuru wacyuye igihe wa Diyoseze ya Goma, witabye Imana ku itariki ya 26 Ukwakira 2025.”Tshisekedi yagaragaje Ngabu nk’”umushumba utaracogoraga guharanira amahoro”, ashimangira ko “igihugu cyose kimwibuka nk’umwana waryo w’intangarugero, umugaragu w’Imana n’intumwa y’amahoro.”Itangazo rya Salama ryungamo riti: “Mu izina ry’abaturage bose ba Congo, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’umuryango wa Mgr Ngabu, Umwepiskopi wa Goma Mgr Willy Ngumbi, ndetse n’abakristu bose ba Diyosezi ya Goma hamwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Congo.”
