Bari bagiye gufata irembo uko impanuka yebereye mu Karere ka Ngororero izi inkuru mbi mu Banyarwanda

 

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025 , imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero,maze abantu batanu bagahita babura ubuzima abandi 15 bagakomereka ku buryo bukomeye cyane.

Nkusi Christophe ,Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yavuze ko mu bitabye Imana harimo abagabo babiri n’umugore umwe.

Yavuze ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.Yavuze ko iyo modoka yananiwe gukata ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya igwa munsi y’umuhanda.Ati:” Iyo mpanuka ikimara kuba, abagabo 2 bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya”.

Meya Nkusi avuga ko abazize impanuka ari Hagumimana Emmanuel w’imyaka 55, Kiribeti Jean Baptiste nawe w’imyaka 55 ndetse na Dusabimana Françoise w’Imyaka 47 y’amavuko.Nkusi avuga ko inkuru y’impanuka bayimenye, bohereza Polisi n’Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere gutabara abahuye n’impanuka ndetse n’abayiguyemo.

Uyu Muyobozi avuga ko 9 bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi 6 bakaba bari mu Bitaro bya Kabaya.Imirambo ya ba Nyakwigendera iri mu Bitaro bya Kabaya.Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganushije umiryango y’abazize Impanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.