Kuri ubu abantu bane bishwe ndetse ibintu byinshi by’agaciro birangirika mu mirwano yabereye i Masisi na Lulimba, muri Teritwari ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo), hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo: CNCCP ya Yakutumba na FABB ya Ngoma Nzito.
Nk’uko imiryango itegamiye kuri Leta ibivuga, iyi mirwano ikaze yadutse mu midugudu myinshi yo mu murenge wa Ngandja, yangiza ibintu byinshi ndetse itera ubwoba mu baturage nk’uko tubikesha ACTUALITE.CD.Aya makuru yemejwe na Sammy Kalonji Badibanga, Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, wavuze ko icyemezo cy’inyeshyamba za Yakutumba cyo gukuraho bariyeri zitemewe zashyizwe muri kariya gace ari cyo ntandaro y’amakimbirane.
