Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 24 witwa Tugirimana Martin, wasanzwe amanitse mu mugozi muri butike ye yacururizagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima kubera amadeni menshi yatewe n’imikino y’amahirwe.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kibavu, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, ahasanzwe ari isanteri y’ubucuruzi ya Gakuta. Amakuru aturuka ahabereye ibyago avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afite amadeni y’abantu batandukanye, nyuma yo gushora amafaranga menshi muri betting yizera ko azarusha amahirwe.
Ndayambaje Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yemeje iby’aya makuru avuga ko abaturage bemeza ko Martin yari yarabasigiye amadeni menshi, kandi ko yabaga akunda gukina imikino y’amahirwe cyane. Ati: “Nyuma yo gusanga yiyahuye, abaturage batubwiye ko byashoboraga guterwa n’amadeni yari abafitiye kuko amafaranga yabonaga yayakinishaga muri betting.”
Ibi byongeye kugaragaza ingaruka mbi z’imikino y’amahirwe, aho abantu benshi bakomeza kuyijyamo, bikarangira ibashyize mu bukene cyangwa mu gahinda gakabije.