Mu Murenge wa Gisozi , mu Karere ka Gasabo, haravugwa inkuru y’ umubyeyi witwa Uwineza Beatrice wacuruzaga ubushera mu Gakiriro, wari ugiye gufata umwana we ku ishuli yasitaye yikubita hasi ahita apfa.
Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri ubwo uyu mubyeyi yasozaga gucuruza mu nzira yerekeza ku ishuli gucyura umwana we, ageze mu cyapa cy’agakiriro cya Gisozi, yasitaye yikubita hafi ahita apfa.
Bamwe mu bakorana nawe babwiye itangazamakuru ko babonaga nta kibazo afite, ahubwo ari Satani imuriganyije.“Uyu mama Henriette (Uwineza) twakoranaga dutandukana agiye gucyura umwana ku ishuli, nuko mbona umukarani wa hano aje ambwira ngo dore umu mama mwakoranaga yikubise hasi, ngenda niruka undi mu mama amfasha kumuterura ariko mbona atameze neza.”“Njyewe bambwiye ko yari yagiye kureba umwana, ku Kinamba ageze hano yifata mu nda arinako amanuka gake gake bihita birangira.”Umwe mu bagore usanzwe umuzi avuga ko yari yarababwiye ko najya agwa bazajya bahita bamuhamagariza ambulance kuko asanzwe agira uburwayi bw’umutima.
Aba baturage bashimangira ko buri muntu wese agomba kujya yipishima akamenya uko ahageze kuko hari igihe usanga umuntu agenda kandi yarashize, Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.