Akabapasiteri baka amafaranga abaturage kashobotse, uwatse umukirisitu 1,000,000 Rwf ngo adapfa yamaze kwisanga mu mabiko atari aye

Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye ku mashusho arimo gusaba umukirisitu amafaranga yavanye kuri banki nk’ikiguzi cyo kugira adapfa yatawe muri yombi,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel uvuga ko ari umuvugabutumwa aho akurikiranyweho gukoresha ubuhanuzi nk’uburyo bwo kwambura abantu amafaranga no kubatera ubwoba.

Mu butumwa bwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagize ati:” Ku bufatanye na  @Rwandapolice RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro”.

Bakomeje bandika ati:”Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere. RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa”.Ni ibintu byakomeje kugarukwaho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga , bavuga ko bidakwiriye ko umugabo uri imbere y’abo ari kwigisha ijambo ry’Imana yabaka amafaranga mu buryo buziguye.