Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urwa x , ni uko harimo gucicikana amashusho abanyeshuri batatu batawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda nyuma y’ uko bagaragaye barimo gukubita abamotari ndetse bakanabakomeretsa.
Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri konti ya X mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 2025.Yagize iti “Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.”
Yasobanuye ko abafashwe bafungiye kuri Sitatiyo ya Polisi Kicukiro, “mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya. Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nkibi ntabwo bizihanganirwa.”Ntihatangajwe ibihugu aba basore bakomokamo, ariko byavuzwe kenshi ko hari abasore b’abanyamahanga batega moto bagera aho bagiye bagakubita abamotari, ubundi ntibishyure amafaranga y’urugendo.
Umwe mu bakoresha X witwa Nkundimana Fred yahise avuga ko hakwiye gushyirwaho ibihano bihana abanyamahanga.Ati “Muzashyireho ibihano bihanishwa abanyamahanga harimo n’abazungu nkuko Abanyarwanda tugira kirazira.”
Polisi y’ u Rwanda muri Kanama 2025 , yatangaje ko abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego zubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.