Muri Congo humvikanye inkuru ibabaje cyane ,abanyeshuri bacyumva iyi nkuru bose barize

Umwarimu wo muri Republican Iharanira Demokarasi ya Congo, Bonnette Elombe Kianfuni, wari ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera imyigishirize idasanzwe irimo gusabana n’abanyeshuri, yitabye Imana.

Urupfu rwa Elombe, w’imyaka 37 y’amavuko, rwemejwe na Minisiteri y’Uburezi muri RDC kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025.

Iyi Minisiteri yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Bonnette Elombe, umwarimu wigishaga kuri EP Yolo Sud mu mujyi wa Kinshasa.Yatangaje ko uyu mwarimu yagaragaje umuhate udasanzwe mu burezi, by’umwihariko mu gushyigikira gahunda y’imyigishirize ifite iremeYagize iti: Umurava we n’uruhare rwe mu burezi byamugize ambasaderi w’ukuri w’Umushinga wo Guteza Imbere Ireme ry’Uburezi bw’Ibanze (PEQIP), awuhagararira n’ishyaka ryinshi.”

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe kandi na Minisitiri wungirije w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eliezer Tambwe.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku muryango wa Elombe, ku kigo yigishagaho by’umwihariko no ku banyeshuri bamukundaga bidasanzwe.Bonnette Elombe ntiyahwemaga guha abanyeshuri ibyishimo mu ndirimbo zirimo inyigisho, bakabyinana mu buryo bwihariye, ibintu byakundwaga n’abantu batandukanye.
Muri videwo imwe kuri TikTok, Bonnette Elombe yavuze ko ‘abana bagomba kugira ubusabane n’abarezi mbere yo kwinjira mu ishuri kuko bifasha mu myigire.’

Madame Elombe yari azwi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, kubera videwo zigaragazaga uburyo yagiraga umuhate mu kazi ke.Uyu mwarimukazi wari intangarugero mu kiragano gishya yaguye mu bitaro bya Cinquantenaire i Kinshasa, aho yazize uburwayi.