Kurwanya ihohoterwa no kubaka amahoro mu ngo: Imiryango 46 yasezeranye i Nyamagabe

 

Mu rwego rwo guharanira ko habaho umuryango utekanye kandi ushoboye no guharanira uburenganzira bw’abana, ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na SOS Village Nyamagabe imiryango 46 yo mu Murenge wa Uwinkingi yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025 , imiryango 46 yo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe yabanaga mu buryo butubahirije amategeko yasezeranye nyuma yo guhabwa inyigisho n’umuryango SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye SOS Village ndetse n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’uwo murenge.

Bamwe mu bashyingiranyijwe bemeje ko kubana batasezeranye byajyaga bitera amakimbirane n’ubwumvikane buke mu ngo zabo.

 

Sibongire Vedaste na Nabinka Frodita bari bamaze imyaka irenga 20 babana nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye bigatuma bahorana urwicyekwe.

Sibongire Vedaste yavuze ko yangaga gusezerana n’umugore we kuko abandi bagabo bamubwiraga ko nibasezerana azajya amusuzugura.

Gusa nyuma yaje kwigishwa na SOS Ishami rya Nyamagabe nabo babiganiraho basanga bakwiye gusezerana kugira ngo abana babo bagire uburenganzira bwuzuye.

Ati “Twabiganiriye dusanga turi kubangamira abana twabyaye kuko haba ubwo umuntu yitabye Imana noneho imiryango igatwara imitungo ya ba bana yitwaje ko nyina atasezeranye, uburenganzira bwabo bakabubura. Twahisemo gusezerana kugira ngo urwicyekwe ruveho.”

Nabinka Frodita na we yavuze ko yishimiye ko basezeranye bityo bagiye gukomeza iterambere bumva ko umutungo wabo bawuhuriyeho bose.

Ati “Usanga umugore utarasezeranye bavuga ngo nta burenganzira afite ndetse n’abana yabyaye bakabima uburenganzira bwabo. Ndishimye ko mbaye umugore wemewe n’amategeko kandi tugiye gukomeza gukorera hamwe kuko byose ari ibyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnes Uwamariya, yavuze ko Leta ishyigikira gahunda zifasha ababana batasezeranye kubihindura, kuko byongera agaciro k’umugore mu muryango.

“Iyo umugore yubashywe, urugo rutera imbere. Isezerano ryemewe n’amategeko rituma habaho ukwizerane n’uburinganire hagati y’abashakanye.”

 

Uhagarariye SOS Village Nyamagabe na we yashimangiye ko intego yabo ari ugufasha buri mwana gukura mu muryango umwitaho kandi ufite urukundo.

Ati:“Dushyigikiye ibikorwa nk’ibi kuko dufite icyerekezo cy’uko umwana wese akura mu rugo rufite umutekano n’ubusabane. Kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ni intambwe ikomeye mu kubaka imiryango irambye.”

Abayobozi basabye n’abandi batarasobanukirwa ibyiza byo kubana mu buryo bwemewe, kwegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bagirwe inama, bityo buri muryango wo mu karere ka Nyamagabe ubeho mu buryo bwemewe n’amategeko, abana barusheho gukurira mu muryango ubitaho kandi ubafashe neza.

Imiryango 46 yo mu Karere ka Nyamagabe yasezeranye yakorewe ibirori

 

Abasezeranye bavuze ko bigiye kubafasha kurushaho kubana neza

Bavuze ko nyuma yo gusezerana bagiye gukorera hamwe bagamije kwiteza imbere nta rwicyekwe