Ubwo yari mu kiganiro Kuri Radio Rwanda Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yabuze ko ipfundo ry’ibibazo yagiranye na ’Board’ iyobowe na Paul Muvunyi ari uko yanze kuba igikoresho cyabo ngo kuko bashakaga kumugira igikoresho maze abitera utwatsi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu aho yari abajijwe icyabaye kugira ngo ntiyumvikane n’iyi Nama y’Ubutegetsi kandi ajya gutorwa bari bamushyigikiye bikanavugwa ko ari bo bagize uruhare rwo kumushyiraho.
Yavuze ko ari uko yasanze abo binjiranye mu buyobozi by’umwihariko muri ’board’ barashakaga kumugira igikoresho cyabo.Ati “sinzi niba wenda naba igikoresho, niryo jambo, nutekereza ko naba igikoresho byaba ari ikindi kindi, ariko bisa nabyo.””Ariko reka mbahe urugero rumwe rwabaye abantu bose bazi, byanavuzwe mu itangazamakuru, iyo ushobora kubona ukabona board iraguhamagaye ngo ngwino tuguhe CEO, ubwo se uri ahantu uyobora cyangwa uri ahantu uyobora ariko hayoborwa n’abandi? Niyo mpamvu nabyanze.”
Twagirayezu Thaddée kuva yatorwa mu Gushyingo 2024, nyuma y’iminsi mike hatangiye gusohoka amakuru y’uko atumvikana n’abasaza.Bakomeje kugenda bihishwa hishwa ariko biza gusohoka hanze bitewe n’uko umwuka wakomeje kugenda uba mubi cyane hagati ya Twagirayezu Thaddée na Board.
Kugeza ubu umufana wa Rayon Sports wese arimo kwibaza uko ikipe yabo igiye kubaho nyuma y’ uko iri mu bihe bigoye kugeza ubu iyo kipe nta mutoza mukuru ifite.