Bahuriye kuri Facebook! Uko umusore w’ i Gasabo yasambanyije umwana utujuje imyaka y’ ubukure

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo Bukurikiranye umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya mbere ya 01/06/2025 mu mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Uregwa yemeye icyaha asobanura ko yamenyanye n’uyu mwana bahuriye ku rubuga rwa Facebook, nyuma akamusaba kuza kumusura aho yabaga akamusambanya akanamufungirana akanga ko ataha nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.