Muyango Claudine yatangaje amagambo yakoze benshi ku mutima umugabo we  Kimenyi Yves ayasamira hejuru

Uwase Muyango Claudine, yafashe umwanya yifuriza umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko agifite umwanya wihariye mu mutima we.Ni mu magambo yuje imitoma myinshi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n’umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n’umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.”

Amwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu mu gihe hamaze iminsi amakuru hirya no hino ko aba bombi batandukanye batakibana.

Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

Yves na Muyango babanaga nk’umugore n’umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel,Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y’ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.