Urukundo ni ishuri ritagira inyubako, ariko rwigisha amasomo y’ingenzi kurusha ayo mu bitabo ,uyu munsi hano kuri Kglnews twabateguriye amasomo 6 umuntu akurura mu rukundo.
1. kwihangana: Buriya iyo ukunda umuntu bivuga kwemera no gutegereza,ukirinda kunega umuntu aho atari.
2. kwitanga: Gukora ibyiza utagamije inyungu, ahubwo bikaturuka ku mutima wuje urukundo.
3.kubabarira: Kuko nta rukundo rutagira amakosa, ariko kubabarira ni ishingiro ryarwo.
4.kwemera impinduka: kumenya ko umuntu mukundana ashobora guhinduka, ariko urukundo nyakuri rukagendana n’iyo mpinduka.
5. kwigirira icyizere: Abantu benshi bakundana bakubwira ko urukundo rutuma umuntu agira ikizere cyinsho cyane akumva nta muntu ku isi yatinya bitewe n’uburyo aba yifitiye ikizere.
6. gushimira buri munsi:Umwanya umarana n’uwo ukunda ni impano ikomeye kuko bigusaba guhora ushima buri munsi.
Mu by’ukuri, urukundo ni isomo ridutoza kugira umutima w’ubuntu, ubumuntu n’ubwitonzi, rukatwigisha ko gukunda ari impano, atari inshingano.
Kglnews.com