Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Ukwakira 2025, i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo.
Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru, avuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, yaturutse i Miba, nko mu birometero 5 mu burengerazuba bwa Kibati, yagabye ibitero ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo.Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu gace kabereyemo imirwano. Ubwo iyi nkuru yakorwaga bivugwa ko urusaku rw’amasasu rwumvikanaga hafi ya Habula, mu burasirazuba bwa Kibati.
Abaturage benshi bakomeje kwifungirana mu ngo zabo.
Kubera iki kibazo, umuhanda uhuza Kashebere na Mungazi wafunzwe. Iyi nkuru yibutsa ko inyeshyamba za AFC / M23 zigaruriye Umujyi wa Kibati kuva muri Mata.Bivugwa ko Abawazalendo bamaze kugerageza inshuro nyinshi kwigarurira kariya gace, ariko ntibarabasha kubigeraho.