Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Ukwakira 2025 , nibwo Rugigana Evariste, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe zifitiye igihugu akamaro (RURA), yatangaje ko hari gahunda yo kugabanya moto zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
Rugigana yavuze ko kugabanya umubare wa moto zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bigamije kunoza uburyo bwo gutwara abantu no gukomeza gushyigikira gahunda ya bisi zigendera ku gihe.Yagize ati: “Tugomba kunoza umwuga wo gutwara abantu, tugabanye moto n’izindi modoka, kugira ngo tugire umutekano mu muhanda.”
Yavuze ko hari ubwo imodoka zigera kuri 50 zigenda mu mubyigano, nyamara zimwe zirimo umugenzi umwe gusa, ibintu ngo bigomba gucika.
Yatangaje ko, by’umwihariko, mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu mu buryo rusange, kuko basanze abikorera bararebaga inyungu zabo aho kwita ku bagenzi.
Rugigana yavuze ko uburyo bushya bwa Leta bwo gutwara abantu n’ibintu buzatangizwa mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2025.Ati: “Nitugira uburyo bwiza bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ama moto ku isoko azagabanuka, nta muntu uhitamo kugenda kuri moto ayijyaho kubera kubura ubundi buryo bwihuse.”
Mu Mujyi wa Kigali, moto zigira uruhare runini mu gutwara abantu, kuko benshi bahitamo kuzikoresha nk’uburyo bwo kwihuta mu rugendo.
Ni uburyo buhendutse, bwihuse, kandi bukenewe cyane mu mihanda ya Kigali, aho haba umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha y’igitondo n’ijoro.Uretse gutwara abantu, moto zifasha benshi kwivana mu bukene, kandi ni isoko y’imibereho kuri benshi, kuva kuri ba nyirazo, abazitwara, abazoza, abakanishi, kugeza ku bacuruzi b’ibikoresho byazo.